About this song
Lyrics
Wowe wahoze uri urubavu rwanjye None warusize rurangaye Uwali uwanjye se ko umpemukiye Narakwiyeretse nta mbereka irimo Aho wanyuze ushaka kwigendara Wahasize ibikomere byinshi cyane Nabuze umuganga wahamvura Hari hasobetse umutima wawe Uwo nahoraga nita ingenzi Njya nibuka nyabuza nkigusaba Ibyishimo byinshi byari hagati aho nkongera nkiyibutsa ukigera iwanjye udukina twacu nk'abana bato none ni byo byavuyemo umubabaro wanyerekaga uruhande rwiza gusa nyamara ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi Gusa ubu nta kintu kijya kimbabaza nko kumva aho nyuze hose bavuga ngo dore umugabo wa wamugore wanyuze aha yikoreye imyenda ye ni uko mbikubwira ukagira ngo ndakwanze akenshi uba wifatiye amazi kandi ubwo bebe aba yiriwe i muhira aheruko i mugongo mu mwaka ushize urushako ruragwira rwose Ishavu ryanjye ni uko utalibona Naho ubundi ubu narashavuye Icyakwere mu mutima wanjye N'amarira menshi y'agahinda kawe Iyo ndebye uko bebe yigira Arira agira ati ese mama ari he? Na njye nakwibaza ko wananiye Numva intimba inyeguye ku mutima Muvandimwe wanjye jya ukunda ugukunda ntukamuhemukire ndabigusabye mujye mujya inama mwungure urugo rwanyu muhe abana banyu uburere bwiza nibo dutezeho uru Rwanda rw'ejo byose tubikesha mwebwe mutubyara bityo maze mubyarire igihugu uwari uwanjye jye yarananiye
Year
2018
Plays
173
Downloads
3
Duration