Umuntu nyamuntu

Song

Umuntu nyamuntu

46 plays --:--

About this song

Description

Lyrics

Nyumva wowe w'intabera nambarije ruhiNshuti nzira y'umubano ukwiyeYemwe mwe mubitse ubwenge nimuhagurukeMumurike inzira iboneyeBenemuntu mbe ko bagenda insiganeAb'intege nke babaye abande?Ko mvugiye ahirengeye ngo munyumveMbese ni nde wamenyera insinzi? Inzira nanyuzemo yambanye ndendeNgera aho nkeka ko ntahabyeNsigara nsa n'utakigira kivuliraMbega inzira y'inzitaneNkumva ngeze aho ntangiye kubabara imirundiUrugendo rukiri rwoseMbe ko wowe wiruka cyane ubwo uragana hehe?Muri iyi nyanja itagira inkombe? Nk'ubu hari ubwo nicara jyenyine nkibazaByinshi cyane mu buto bwacuNkibuka ubupfura bwari bwuzuye iyo nziraNone zabyaye amahariNyabuna ca inkoni izamba mushobora byoseUkize iyi ntoteza ituzongaTsemba ibibabaje byose kuri iyi ntizanyoZirya nduru zitsina amajyamberaBurya muntu arahababarira Woweho rero ngo ubu uriho umerewe nezaReka tube ariko tubivuga ahaUrugero rwiza mvuga urarukwiye cyaneBurya tukwita urumuri rw'abandiNiba uzira inenge imbere y'imbaganyamwinshiNgiryo isengesho ry'imenaNtuzasebera mu rw'ikirenga Iyo ubirebye wese ugashoberwaWibaza iby'imibereho yaweUkibaza icyo rubanda ruyiguriraUgapfukama amavi akaruhaUkicinya inama uti ubu nk'uwagana ihangaAhari wenda yazanayo ihahoMwana wa mama nkubwire birya wita imiruhoJye mbona ari byo bitaguhendaUmutimanama haba ubwo wishuka Nk'izo nzira z'insobane zagenewe ba nde?Ko amahirwe ubanza atoranyaUbushobozi n'impuhwe twahawe na ruremaUmenya nta cyo bigishoboyeUrusha undi ingufu yamwambukije iyi nyanjaUmubano ugakwira mu bantuTuwubibe tuwubagarire Umwuka mwiza ukwire iyi si yacuIyo mpumeko y'amahoro iganzeNyumvira umenye umenyere iyi mpanuro

Year

2016

Plays

46

Downloads

2

Duration