About this song
Lyrics
Nivugire
imodoka cyangwa ruvakwaya,
Zimwe
za rukururana n’udutoya tw’incuke,
Zirahenda
zigakabya ariko zikayahoza,
Iyo
inyoye ku gatama ikugeza aho ishaka,
Iyo
irengeje urugero irageruka igasimbuka.
Nkunda
uko inyuranamo n’abagenda butore,
Iyo
ugira ngo wambuke ikagusatira ivuduka,
Ikakwicira
ijisho ukayireba igitsure,
Aho
washinguye uti hatagira umbona niruka,
Waba
uyidohoreye ikajiginywa igakomeza.
Nkunda
ukuntu iramira abahashyi ibagoboka,
Ikamagira
ibibaya ikaminuka imisozi,
Abaguzi
n’abagurisha ni yo ibahuza,
Ugatanga
izo noti ngo uyihembe iba yarushye,
Bwahumbya
igataha igacana maremare.
Nanga
ukuntu yidegembya iyo igeze mu muhanda,
Abanyarwanda
twaharuye tugikora umuganda,
Yagira
uwo iwusangamo igahuma ikarakara,
Wajijinganya
gato ikakugera ijanja,
Yaguhusha
ikabisha igashoka igishanga.
Nanga
ukuntu ihemuka iyo ihekura igihugu,
Abagenzi
bigendera ibaha izindi gahunda,
No
mu nsi y’umuhanda ikabakanjakanja,
Na
yo kandi ntisigare ukayoberwa igituma,
Kiba
kiruka kijya hehe?
Kiba
kiruka kijya he? cyakamwe ayo gitahanye.
Gapitali
yo ugerayo ugasanga ziruzuye,
Iyo
urebye uko zingana umuhanda utawubona,
Wakeka
ko ahari nta munyarwanda utayifite,
Yafata
urugendo bakayitega amaboko,
Ngo
ndashaka akalifuti,
Ukabona
irahagaze ukabona irahafashe.
Njya
nzibona zibyagiye aho zishaka abagenzi,
Bati
mbese uragana he ukayoberwa uwo usubiza,
Umutwaro
wifitiye ukaba wagezemo kare,
Uti
imbere aho ndavamo ngo urayishyura yose.
Hari
ahandi zibyagira zitegereje imizigo,
Burya
zose ntizingana ariko zihuza amategeko,
Zirasora
nk’abaturage zikagendana ibarate,
Iyo
irembeye mu nzira bayongerera umwuka,
Yari
imbyeyi iyo iticana,
Yari
imbyeyi iyo iticana yari nziza iyo nyigira.
Zirimo
amoko anyuranye zigasumbanya bene zo,
Ka
Benzi na Pajero zibereye abayobozi,
Dayihatsu
na Toyota zikagenda mu misozi,
Zikagoboka
ab’iyongiyo,
Mu
gitondo kare kare ziba zageze iyo zijya.
Year
2016
Plays
58
Downloads
3
Duration