Fagitire

Song

Fagitire

92 plays --:--

About this song

Lyrics

Abandi baragenda maze wowe ugasigara Abandi barahomba nyamara wowe wunguka Ibyago bigatera wowe ukinzweho ukuboko Iyo mana yawe igukunda bigeze aho Ukarenga ugacumura wibwira ko itabona Ubonye fagitire yayo Iriho sinyatire yayo Ndetse iriho na kashe yayo Mbwira se mugenzi wamenya uyihera he?   Ndibariza mirenge utunze nka salomo Wubatse utugorofa, yigurira utumodoka Aho agiye akagerayo, aho ashatse akahicara Uwo muhinzi rero ukugaburira Wirirwa akugokera, agasarura ufungura Ibyo guhinga abiretse, Akishyuza abo avunikira Akabasinyira fagitire Iriho kashe y’umworozi Mbwira se mirenge wamenya uyiriha iki?   Cyo se na we mutegetsi wize ukaminuza Uwo ushatse ukamubona ugushatse akakubura Ukamamara i Rwanda n’i mahanga ukagerayo Aho uribuka mwalimu waguhaye ibyo byose Kaminuza uyirangije uti koko nzi ubwenge Ukajyaho rero ukidoga Uwo mwalimu ukesha byose Agukoreye fagitire Mbwira se mutegetsi wayishyura izihe ngingo?   Ejobundi warafashwe urerembura utuso Abaturanyi bawe bakugeza ku bitaro Uhasanga umuhanga agusubiza umwuka Nk’uriya muganga ubona angana na nde se? Ko nyamunsi adatugirwa akarenga akamwambura Ubonye rudonanse ye Ayihinduye fagitire Akayijombagura udushinge Mbwira se murwayi wakura he farumasi?   Bariya babyeyi, bariya bakambwe Bakureraga ubarushya nyamara baragukuza Bakuvana ku kwezi none umaze imyaka Abo ba nyogosenge, abo ba nyokowanyu Bakoreraga urukundo bakoreraga Imana Humura ntibabirota Ngo bakwishyuze ibere wonse Ngo bakwishyuze rwa rukundo Ariko se bibaye wakishyura iyihe nkunga?   Wirirwa uparangana ugacyura utwo ubonye Bwakwira ugataha ugakinga ugakomeza Wabona bukeye uti amahoro ndayafite Bariya baturanyi bariya bapolisi Baguhaye ayo maharo bagusaba kuyabaha Uriya mugaba w’ingabo Agukoreye fagitire Iriho sinya y’abayobozi Iriho kashe y’abayoborwa Mbwira se mugenzi wamenya uyihera he?Read more at http://jbyumvuhore.e-monsite.com/pages/umurage/fagitire.html#geWgLrGAeHg2iTXe.99

Year

2016

Plays

92

Downloads

3

Duration