Icyifuzo Sipiriyani Rugamba & Amasimbi N'amakombe, 1984

Song

Icyifuzo Sipiriyani Rugamba & Amasimbi N'amakombe, 1984

101 plays --:--

About this song

Description

Lyrics

Uwampa kurusha ubukire Mirenge ku NtenyoNarema igiterane cy'abakennye cyaneIminsi yabazonze nkayihinda ntaruhukaAho ubutindi bwibanze nkahatsindagira umwotsoW'ubukunguBwiza bwinshiInka bagatunga, imyaka bagahunikaMaze gkatuza nkazareba ak'ubutindiNkajya mbugenzura, bwabyuta umutweNgahita mbwica.Uwampa ingufu ziruta iz'Uburusi n'AmerikaNahana ab'urugomoNk'Afurika y'EpfoAbenderanya bose nkababwira bagatuzaMaze intwaro z'ibyorezo batunze nkazibamburaNgasiba inganda, zazicuragaImali zatwaraga igafasha abadindiyeAbantu bagatuza bagaturana bareshyaNa bo baba bashaka kuruhukaNgo batuze guhana.Uwampa kumenya imiti y'amaoko abaho yoseNavamwo umuvuzi utazi ubwivumbureAbaza bansanga nkabasanganira nkeyeAhakomeretse ngapfukaAhavunitse nkahakandaN'uje akororaCyangwa akayaNkamureka agaciraSimuceho nirukaBurya amagara aryana azirana n'uburyamiraneNajya mbavura no gusaza nkabihinda ntibizaze.Uwampa nk'amahirwe yo kuvugana n'ImanaNayibaza cyane ukuntu yaduhanzeWava mu bwana ukaba umusore utagira uko usaHashira imyaka ukaba ushaje uli rukukuriN'amatwi atumvaAmaso atabonaIyo idutunganya ntitume dusazaUmuntu akajya ahora alimwp umusore w'impinganeUmwana, Se, na Sekuru ugasanga mu bukwerere bareshya.Uwampa kuba intore y'intambwe ihora itwazaN'abo mu buviviNajya mbizihiraRwiterabanzi cyangwa se IsabaneNkababibutsa mbabwira ko ali bo bihangangeAli umubyimba, ali umugaraNajya nikunda inka nkayikubangaNaba ninikije bagasanga nararengutseNaza mvuna Sambwe basanga nta sano ndabarenze.(Sipiriyani Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe, 1984, Butare, Rwanda.

Year

2025

Plays

101

Downloads

0

Duration