Artist
Sebanani André
André Sebanani
8 songs
#
Title
1
Sinzi Icyo Nikanze
Sebanani André
2
Inkuru mbarirano
Sebanani André
3
Karimi ka shyari
Sebanani André
4
Mama munyana
Sebanani André
5
Susuruka
Sebanani André
6
Urabaruta
Sebanani André
7
Urwo ngukunda ni kimeza
Sebanani André
8
Zuba ryange
Sebanani André
About
Sebanani André yavutse mu 1952, avukira mu cyahoze ari Komini Kigoma
Perefegitura Gitarama, ubu akaba ari mu karere ka Nyanza, Intara y’
Amajyepfo.Yize amashuri yisumbuye ahitwa i Shyogwe nyuma aza gukomereza
muri “Collège Officiel de Kigali : COK” nyamara yaje kwirukanwa hagati
ajya gukora nk’ umucungamari muri TRAFIPRO i Kabgayi.
Nyakwigendera Sebanani wishwe muri jenoside agikenewe na benshiSebanani yaje gukora kuri Radiyo-Rwanda muri gahunda zitwaga
Discothèque – Phonotèque, Urwenya, Ubuvanganzo bw’ umwimerere nyarwanda,
ndetse aza no kuba umukinnyi w’ ikinamico mu itorero “Indamutsa”, aho
yagiye yumvikana mu makinamico atandukanye yagiye ashimisha abantu.
Sebanani ni we wabaye umuhanzi mu muryango w’ iwabo ari na yo mpamvu
Mukamulisa yemeza ko inganzo ye nta handi yayikomoye uretse kuba
yarabyiyumvagamo gusa. Yari afite ibihangano by’ umwimerere we, kandi
yibandaga cyane ku buzima busanzwe, kwerekana ibitagenda iyo yabonaga
ibintu bizamba mu muryango nyarwanda ndetse no ku rukundo. Mu kuvuga uko
Sebanani yari abanye n ’abantu, Mukamulisa yagize ati : “Sebanani iyo
yajyaga guhanga yarabanzaga akitegereza uko umuryango nyarwanda uhagaze
ku gihe cye ahereye ku baturanyi be ba hafi, yaririmbaga urukundo rwa
kivandimwe ndetse n’ urw’ abasore n’ inkumi agamije kurubyutsa kuko urwa
benshi rwari rwarakonje”.
Nyakwigendera Sebanani Andereya yari umuntu urangwa n’ urugwiro
ndetse ugasanga arangwa no gususurutsa abo bari kumwe akoresheje
ibiganiro bisetsa, yakundaga kwegera abana be akabigisha kwanga umugayo
n’ umushiha nk’ uko mu buhanzi bwe habaga higanjemo amagambo yamagana
urwango, amatiku, kwivanga, munyangire, n’ ibindi.
Sebanani yagiraga abantu inama nk’ uko byumvikana cyane mu butumwa
bukubiye mu ndirimbo ye yise “Karimi ka shyari”, aho yakanguriraga
abantu kurangwa n’umutima ukunda batababazwa n’ibyiza abandi bagezeho.
Nyakwigendera Sebanani yararirimbaga akaba n’ umuyamakuru wa
Radiyo-Rwanda, akaba yarishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
muri Mata 1994. Azwi cyane mu makinamico akinanye ubuhanga n’ ubu
agikundwa n’ Abanyarwanda.Azwi cyane ni Nzashira ingurugunzu nkiri
ingagi ; Icyanzu cy’ Imana (Uwera) n’ izindi.
Sebanani yashakanye na Mukamulisa Anne Marie tariki 01 Nzeri 1979
babyarana abana bane ari bo: Sheja Eliane, wavutse mu 1981, Damarara
Diane wavutse mu 1984 ; Shyengo Frida wavutse mu 1985 ; na Songa
Aristide ari we bucura, wavutse mu 1988.
Nyina w’ aba bana bose we yagize amahirwe yo kurokoka Jenoside, akaba
avuga ko Songa atazi se neza kuko agize imyaka ibiri mu 1990, Sebanani
yahise afungwa mu bo Leta yariho icyo gihe yitaga ibyitso by’ Inkotanyi.
Afunguwe ubuyozi bwa ORINFOR bwanze kumusubiza mu kazi ngo ntibakorana
n’ ibyitso.
Indirimbo Urabaruta, Karimi ka shyari, Zuba ryanjye, Urwo ngukunda,
Mama Munyana, Susuruka yaririmbanye n’ umufasha Anne-Marie, Nkumbuye
umwana twareranywe n’ izindi zinyuranye;ni urwibutso rukomeye yasigiye
Abanyarwanda. Kubera urukundo rwamurangagwaho byatumye umufasha we
amutura indirimbo y’ urwibutso yise “Uracyariho”.
Mukakalisa avuga ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kugaragaza ko
n’ ubwo Sebanani yavuye mu bamukunda, ariko ko bakimuzirikana kandi ko
umuhanzi adapfa kuko ibihangano bye bituma aguma mu mitima y’ abari
bamuzi aho usanga abantu benshi bamwibukira mu ndirimbo ze ndetse n’
amakinamico atandukanye. Ngo kuba Sebanani atakiriho ntibivuze ko
yazimye kuko yasize abana baseruka mu izina rye, kandi ngo yapfuye mu
buryo bw’ umubiri ariko roho ye iracyari kumwe n’ umuryango we akaba ari
na yo mpamvu yamutuye iyo ndirimbo.
Sebanani kandi yari afite impano yo kwicurangira akoresheje ibyuma
bya kizungu nka piano, gitari kuvuza ingoma n’ ibindi. Mu mwaka wa 1973
ni bwo yinjiye mu itsinda (orchestre) ryitwaga “Vox Populi” nyuma yahoo
Sebanani na bagenzi be batangije orchestre “Impala” yakunzwe ndetse
kugeza n’ ubu igikunzwe na benshi, kuva icyo gihe ngo banahise bamuha
akazina k’ akabyiniriro ka “Pépé la Rose”.Source: http://ibyamamare.com