Artist
Karemera Rodriguez
Rodriguez Karemera
13 songs
#
Title
1
MUKAZI
Karemera Rodriguez
2
MPINGANZIMA
Karemera Rodriguez
3
La Conta
Karemera Rodriguez
4
Ubalijoro
Karemera Rodriguez
5
Uzangaye Guhera
Karemera Rodriguez
6
Byumba
Karemera Rodriguez
7
Ndakwibuka
Karemera Rodriguez
8
Ubalijoro 2
Karemera Rodriguez
9
Uwo Yemeye
Karemera Rodriguez
10
Indahiro
Karemera Rodriguez
11
Kyrie
Karemera Rodriguez
12
Ikinyoma kiratinda
Karemera Rodriguez
13
Uzangaye guhera
Karemera Rodriguez
About
Karemera Rodrigue azwi cyane ku ndirimbo zifite amagambo aryoheye amatwi,
n’ijwi rye rigororotse. Iyo wumvise indirimbo ze yahimbye guhera mu
myaka ya 1970, wumva zuje ubuhanga, ndetse n’injyana y’ibyuma bicuranze
neza kandi binogeye amatwi.Karemera Rodrigue yakoze indirimbo nyinshi mu ndimi zitandukanye
nk’Ikinyarwanda, Igifaransa, Igiswahili n’Icyongereza, bikamuha gukundwa
n’abumva izo ndimi zose.
Rodrigue ngo yari umwe mu bahanzi bari bazi umuziki bitari gusa
impano, kuko yari anafite impamyabushobozi ihanitse muri muzika yakuye
muri Kaminuza Iburayi.
Mu myaka ya 1975 kuzamura, Karemera Rodrigue yari mu bahanzi batatu
bagize itsinda PAMARO, impine ya Pascal, Augustin, Martin na Rodrigue
Karemera.
Ubwo yari muri iri tsinda, ni bwo yaririmbye zimwe mu ndirimbo zatumye amenyekana nka Ubarijoro.
N’ubwo ariko yari umuhanga kandi inganzo ye inyura benshi,
ntibyabujije ko yagiye ahohoterwa mu buryo butandukanye azira ko ari
Umututsi.
Nk’ubwo yahimbaga indirimbo “Ubarijoro” ya mbere n’iya kabiri, Leta
ya Habyarimana yamureze ko ari guhamagarira Inyenzi gutaha hanyuma
arabizira.
Nyamara ngo ubutumwa bukubiye mu ndirimbo “Ubarijoro” bwari bugenewe
umuvandimwe we wahungiye Uganda agaherayo, agira ngo arebe ko yabona
amakuru ye.
Mu ndirimbo “Ubarijoro”, Karemera Rodrigue yagize ati “ Muvandimwe
wanjye Ubarijoro, uraho uracyakomaho, natwe ino ngaho turi aho, uretse
ko tutazi agakuru kawe uzagire ugaruke Ubarijoro, twese uko turi
turagukumbuye”
Iyo ndirimbo ya Karemera ikomeza igira iti “i Bugande n’iyo haba heza
hate, rwose nta gihugu cyaruta u Rwanda”. Muri iyi ndirimbo, akomeza
ataka u Rwanda, ndetse anamubwira amakuru y’abo mu muryango.
Karemera Rodrigue, ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bari barakoze
amashusho ya zimwe mu ndirimbo zabo, kuko iby’ikoranabuhanga byari
inzozi mu rwa Gasabo muri icyo gihe.
Rodrigue na benshi mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994. Mu bana be batatu basigaye, harimo na Iradukunda
Valerie wamenyekanye kuri televiziyo y’u Rwanda mbere gato ya Jenoside
mu ndirimbo “Ihorere Munyana”.Source: http://izubarirashe.rw/2016/04/amateka-ya-karemera-rodrigue-umuhanzi-wishwe-muri-jenoside/